Umuhanzi Eesam yatangaje ko imyaka irindwi (7) ishize ari mu muziki yaranzwe n’ibyiza n’ibibi birimo no kuba indirimbo ‘Hold You’ yakoranye n’umuraperi Gatsinzi Emery [Riderman] yaribwe n’umuntu, yayishyira ku rubuga rwa Youtube igakurwaho igitaraganya.
Uyu musore ari mu muziki kuva tariki 4 Ukuboza 2017, kuko ari bwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise 'Ntacyo nkuhisha' yashyigikiwe n'izindi yagiye ashyira hanze mu bihe bitandukanye zirimo nka 'Bucece', 'Uranyura', 'Iwawe', 'Ukuri' yakoranye na Mr Kagame kugeza kuri 'Cher' aherutse gushyira hanze.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Eesam yavuze ko imyaka irindwi ishize yaranzwe no gushyigikirwa n’itangazamakuru, ariko kutagira abamufasha mu muziki byakomye mu nkokora imwe mu mishinga ye yifuzaga gukora nk’undi muhanzi wese.
Ati “Yego! Imyaka irashize nkora umuziki ariko muri iyo myaka 7 itangazamakuru ryaramfashije ahubwo icyo navuga hari ukuntu hagiye habaho ikibazo cyo kutagira ‘Management’ kandi urabizi umuziki urahenda cyane aho hantu niho nagiye ngira imbaraga nkeya ariko nanjye naragerageje abafana mbaha umuziki uko nshoboye gusa ndizera ko ngiye gushyiramo imbaraga nyinshi uyu mwaka ugereranyije n’imyaka yashize.”
Akomeza ati “Icyo nasobanuro kuri iyo myaka 7 rero ndi mu muziki ikintu navugaho kirenze cyane n’uko nta muntu wagiye mu muziki wawuvamo. Abahanzi tugenda duhura n’utubazo twinshi cyane mbega habamo kwihangana gukomeye umuziki umeze nk’ishuri gusa ikintu ahanini navuga nungutsemo ni abantu n’inshuti. Abantu bangira inama ku muziki, abantu nsobora indirimbo nkabona bayakiriye neza muri macye aho bigeze n’ubwo bitaramera neza nk’uko mbyifuza ariko ntacyo nshinja Imana kuko Imana imba hafi.”
Uyu muhanzi avuga ko n’ubwo bimeze gutya ariko mu myaka ishinzwe ari mu muziki yanyuze mu bibazo bikomeye birimo no ku bw’indirimbo mu buryo bwagiye bumutungura.
Avuga ati “Imyaka 7 maze muri uyu muziki nahuye n’imbogamizi nyinshi harimo kwibwa indirimbo hamwe uta imbaraga ku ndirimbo ukajya kuyisohora abayumvise barayigurishije utabizi washyira kuri YouTube bakayisiba byagutwaye amafaranga menshi cyane.”
Yavuze ko ibi byagiye bimukoma mu nkokora ku buryo yajyaga yumvaga yareka umuziki. Akomeza ati “Mbega nagiye mpura n’imbogamizi zikandemerera bitewe n’uko mba nimenyera buri kimwe. Hari nk’ibintu bigenda bimbaho bitewe n’uko na ducye mbonye ntushora mu muziki wanjye ngeraho nkumva nanawureka ariko bitewe n’ukuntu nkunda umuziki nkumva mfiteye nk’ideni abantu bitewe nibyo mfite muri njye ngomba kubaha.”
“Gusa abafana banjye icyo mbijeje uyu mwaka noneho nzabashimisha kuko ndifuza ko buri kwezi najya mbaha indirimbo Imana nibimfashamo nanjye ndabahata umuziki.”
Abajijwe umubare w’indirimbo yibwe, uyu musore yatanze urugero rw’indirimbo ‘Hold You’ yari yakoranye n’umuraperi Riderman ikaza gukurwa kuri Youtube. Ati “Ibi rwose byabaye vuba aha. Byabaye uyu mwaka turangije 2024, nibwo indirimbo mfatanyije na Riderman yitwa ‘Hold You’. Sinatangaza abayibye, ariko barayizi rwose kandi bigaye.”
Eesam avuga ko iriya ndirimbo yayikoranye na Riderman, ariyo yari yabanje gukora mbere y’uko akora ku ndirimbo ‘Cher’ yasohoye mu minsi ishize.
Avuga ko ibikorwa byinshi muri iki gihe by’umuziki we ari kubiterwamo inkunga n’umuraperi Gauchi. Ati “Reka mfate akanya nshimire Gauchi Priest ndetse n’abandi bashyira itafari ku bihangano byanjye, Imana ibahe umugisha.”
Eesam yavuze ko umuntu wamwibye indirimbo ye ‘Hold You’ yahise ayigurisha ku wundi muhanzi uba hanze ayihita ayisohora ‘mbere yanjye’. Ati “Byarambabaje cyane ndetse n’abakunzi banjye barababaye ariko nawamenya hari igihe byakunda ikagaruka.”
Yavuze
ko ubwo yashyiraga hanze iriya ndirimbo, uwari wamutanze kuyishyira kuri
Youtube yatanze ikirego ‘maze iyanye bayisiba kuva ubwo’. N’ubwo bimeze gutya
ariko, avuga ku rubuga rwa Youtube itariho ‘ariko ku zindi mbuga iriho’.
Eesam
yatangaje ko imyaka 7 ishize ari mu muziki yaranzwe n’ibicantege byinshi
Eesam yavuze ko yagerageje uko ashoboye kugirango yirwanirire mu muziki
Eesam
yavuze ko imyaka 7 ishize ari mu muziki, yakomwe mu nkokora n’iyibwa ry’indirimbo
ye na Riderman
Eesam yahishuye ko yashatse kuva mu muziki, ariko azitirwa n’ideni afitiye abafana
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘CHER’ YA EESAM
TANGA IGITECYEREZO